ABAYOBOZI BONGEYE KWEGERA ABATURAGE MU RWEGO RWO KUZAMURA UBUKANGURAMBAGA NO GUKEMURA IBIBAZO BYABO
Kuva ku wa 13 Mutarama 2024, mu Tugari dutandukanye tugize Akarere ka Nyamagabe hasubukuwe gahunda yo gukomeza kuzamura ubukangurambaga mu baturage no gukemura ibibazo byabo. Muri iyi gahunda y’iminsi 10, Perezida w’Inama Njyanama y’ Akarere, abagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere basuye Utugari dutandukanye tutari twaragezwemo n’umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere mu kwezi kwahariwe gukemura ibibazo by’abaturage mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, baganira kuri gahunda za Leta zitandukanye n’abadutuye.
Izo zirimo kubashishikariza gukora cyane mu rwego rwo kurwanya ubukene, guhinga ubutaka bwose hagamijwe kwihaza mu biribwa, kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’urugomo, kwirinda ubuharike, ubushoreke n’izindi. Abayobozi kandi bakiriye ndetse banakemura ibibazo by’abaturage, bahereye ku kureba aho ibyabajijwe mu Kwezi kwahariwe gukemura ibibazo by’abaturage bigeze bikemuka. Muri rusange muri iyi gahunda yo gukomeza kuzamura ubukangurambaga mu baturage no gukemura ibibazo byabo, mu Karere ka Nyamagabe hakiriwe ibibazo 529, muri byo ibigera kuri 336 byarakemutse. Ibigera ku 188 biracyakurikiranwa.