Abayobozi mu Karere ka Nyamagabe basobanuriwe uruhare rwabo mu ihame ry’uburinganire
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe n’Urwego Rushinzwe Iyubahirizwa ry’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore (GMO).
Inama yitabiriwe kandi ifungurwa ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Busabizwa.
Yitabiriwe kandi n’Umugenzuzi Mukuru w'Ihame ry'Uburinganire, Rwabuhihi Rose, Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe, Perezida w’Inama Njyanama, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, uhagarariye RGB, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero n’abafatanyabikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yagaragaje ko muri Nyamagabe hashize igihe hibandwa ku kwimakaza ihame ry'uburinganire abaturage basabwa ko rishingira ku muryango kandi rikagaragara mu gufata ibyemezo no kugena ejo heza h'urugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry'ihame ry'uburinganire mu Ntara rikomeje gushyirwamo imbaraga nk'uko byatanzweho umurongo n'Umukuru w'Igihugu ko nta n'umwe ukwiye gusigara inyuma.
Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire yasabye abayobozi ko habaho kwiyemeza guteza imbere uburinganire. Avuga ko nyuma yo kuganira ku bibazo bihari, uyu munsi ukwiye kuba intangiriro yo gufata ingamba zo kubikumira no gukemura ibihari.
Muri iyi nama hagarutswe ku ishusho y’uko uburinganire bw’abagabo n’abagore buhagaze mu nkingi zitandukanye, by’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe.
Hatanzwe ibiganiro n’ubutumwa bugamije kuzamura imyumvire ku ihame ry’uburinganire ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafatwa n’ingamba zigiye gushyirwa mu bikorwa n’inzego zose. Hatanzwe kandi ikiganiro ku mutekano, ahagaragajwe ko umutekano uhagaze neza mu Gihugu no mu Karere ka Nyamagabe muri rusange.