Abayobozi mu Mirenge ya Gatare na Kitabi basabwe guhagarara neza mu nshingano
Ku wa 16/06/2021, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari hamwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure basuye Imirenge ya Gatare na Kitabi maze baganira n’abayobozi batandukanye ku mutekano na gahunda za Leta zitandukanye.
Ni igikorwa cyabereye mu Mirenge yombi. Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo Col. Sebowa yibukije abayobozi bo mu Murenge wa Gatare ku kwicungira umutekano, abashimira ko ku bufatanye n’abaturage mu gihe cyahise bagaragaje ko ntawabameneramo.
Mu Murenge wa Kitabi, Brig. Commander, Col. Peter Mutangana nawe yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko aribo ba mbere mu kwicungira umutekano, abasaba ko ku bufatanye n’abaturage bajya batanga amakuru y’aho babona igishobora guhungabanya umutekano w’umuturage.
Guverineri Kayitesi yagarutse kuri gahunda za Leta zitandukanye, ashima ubuhinzi buteye imbere bugaragara muri iyi Mirenge yombi. Yabamenyesheje ko Leta igiye kujya itanga nkunganire ku ishwagara kandi ishwagara igiye kujya ikoreshwa ari qualite ya mbere.
Yibukije abayobozi gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwa Mutuelle na EjoHeza, avuga ko abaturage bamenye akamaro kabyo igisigaye ari uruhare rw’ubuyobozi mu kubafasha kubigeraho. Urge
Guverineri yibukije abayobozi guhagarara neza mu nshingano kuko umwanya uwo ariwo wose barimo bahagarariye Perezida wa Republika.
Yagize ati “Tujye duhora twungurana ibitekerezo tunaganire ku mbogamizi zishobora kuba zatubuza guhagarara mu mwanya neza nk’uko uwo tuwuhagarariyemo nawe ahora ahagaze neza. Ibyo dukora byose, buri muntu wese wumva ko ari umuyobozi yaba ari mutwarasibo, umukuru w’umudugudu yumve ko buri muyobozi w’abaturage aba ahagaze mu mwanya wa nyakubahwa Perezida wa Republika”.
Guverineri kandi yagarutse ku cyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, avuga ko imibare y’abanduye ikomeza kuzamuka. Yihanangirije abayobozi bacuruza utubali maze asaba ko bakomeza kuturwanya kuko byagaragaye ko dukwirakwiza icyorezo.
Muri iyi nama bakoranye kandi abayobozi bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo maze bizeza ko bakomeza guharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.