ABAZAHUGURA ABANDI KU BURYO BUKOMATANYIJE BWO KURWANYA NO KWIRINDA IMIBU IKWIRAKWIZA UDUKOKO DUTERA MALARIA BARAHUGUWE
Kuva kuri uyu wa 22 kugeza ku wa 24 Mata 2024, mu Karere hari kubera amahugurwa yibanze ku buryo bukomatanyije bwo kurwanya no kwirinda imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malaria yahawe Abanyamadini n’Amatorero, abashinzwe Ubuhinzi n’abashinzwe Ubworozi mu Mirenge, abahagarariye Amakoperative, abahagarariye inzego z’abagore, Abajyanama b’Ubuzima, abahagarariye Ibigo Nderabuzima n’abandi.
Abahuguwe bose ni abo mu Mirenge ya Gasaka na Kibumbwe.
Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yashimiye Urugaga rw'Amadini n'Amatorero mu kubungabunga Ubuzima (RICH) n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) byagize uruhare mu kuyategura, avuga ko ari umwanya mwiza abaturage b’Akarere ka Nyamagabe babonye wo kumenya byimbitse indwara ya Malaria n’uburyo bwo kuyirinda.
Mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Remera, mu Murenge wa Gasaka, abahugurwaga bakurikiranye uko imibu yororoka.
Gusoza amahugurwa ku buryo bukomatanyije bwo kwirinda imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malaria mu Karere, byahuriranye n’igikorwa cyo gutanga inzitiramibu zikoranye umuti ku baturage b’Akarere ka Nyamagabe cyatangirijwe mu Murenge wa Cyanika. Muri uyu Murenge, kuri uyu munsi hatanzwe inzitiramibu 16050.