Abikorera basabwe uruhare mu iterambere ry’Akarere

Ni amatora yabereye kuri Salle y’Umurenge wa Gasaka ahari hahuriye abahagarariye abikorera ku rwego rw’Imirenge bagize inteko itora.

Muri aya matora hatowe komite nyobozi ya PSF ku rwego rw’Akarere, abagize akanama nkemurampaka ndetse n’abayobozi b’amahuriro.

Muri aya matora, Kabandana Louis niwe watorewe kuyobora urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Akarere.

Nyuma y’amatora, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yashimye inteko itora ku bwitange yagaragaje. Yashimye kandi komite ya PSF icyuye igihe kubw’uruhare rw’ayo mu iterambere ry’Akarere nko kuba ifatanyije n’abikorera isoko rya Nyamagabe ryarabashije kuzura ubu rikaba rikorerwamo.

Yasabye abikorera kugira uruhare iterambere ry’Akarere nko guhanga imirimo mishya.

Yagize ati “Hakenewe ubufatanye mu mpande zose ariko cyane cyane ku ruhande rw’abikorera. Hari umubare w’ibihumbi magana abiri y’imirimo mishya igomba guhangwa buri mwaka, abikorera batabigizemo uruhare ntabwo twabigeraho,…… komite mwatowe uyu munsi tubategerejeho ko muzadufasha guhanga imirimo mishya”.

Yavuze ko hari izindi serivisi zikenewe kugirango twiteze imbere.

Yagize ati “Hari izindi serivisi dukeneye kugira ngo twiteze imbere, gukwirakwiza amazi n’umuriro. Amazi dukeneye ko abikorera mugiramo uruhare kugirango abaturage dusigaje bageze kuri 15% nabo babone amazi hafi yabo. Umuriro nawo ni uko ariko by’umwihariko dukeneye ko urwego rw’abikorera mugira uruhare mu kuzamura ubuhinzi”.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko abikorera bakeneweho kuzamura umubare wa Koperative zohereza ibigori ku masoko manini mu Gihugu. Yibukije ko hakenewe kuzamurwa ubuso buhinzeho icyayi n’ikawa kugira ngo bibashe guhaza inganda ziri muri Nyamagabe.