Akarere ka Nyamagabe kabonye abayobozi bashya

Ni amatora yabaye kimwe no mu tundi Turere 27 tugize Intara enye z’Igihugu.

Muri aya matora hatowe Umuyobozi w’Akarere, Niyomwungeri Hildebrand, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddée n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes.

Hatowe kandi Uwamahoro Clothilde ku mwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, hatorwa na Bizimana Evariste ku mwanya wa Visi Perezida w’Inama Njyanama naho ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Njyanama hatorwa Uwimana Abraham.

Aya matora kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait wijeje abatowe ubufatanye bw’Intara kugirango bazabashe gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage.

Aya matora kandi yitabiriwe n’uwari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ucyuye igihe.

Aba bayobozi batorewe manda y’imyaka itanu nk’uko itegeko rigenga Akarere ribigena.

Gutora abayobozi bashya byabanjirijwe no kurahira kw'abajyanama 17 bose bagize Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe, ni umuhango wayobowe n'umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe.