AKARERE KA NYAMAGABE KAHIZE UTUNDI MU KUZAMURA AMANOTA KU BIJYANYE N' UKO ABATURAGE BABONA IMIYOBORERE N’ IMITANGIRE YA SERIVISI
Kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2023, Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n' Akarengane (Transparency International Rwanda) washyize ahagaragara ibyavuye mu isuzuma n' isesengura ku mitangire ya Serivisi mu Nzego z' Ibanze mu Karere ka Nyamagabe aho byagaragaje ko muri rusange gahagaze neza.
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko ibyavuye muri iri suzuma n’ isesengura biziye igihe mu Karere kandi bishimishije kuba bitari kunyuranya n’ ibyo Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere RGB ruherutse gushyira ahagaragara.
Transperency International Rwanda yashyize ahagaragara ibyavuye muri iri suzuma n’ isesengura ku mitangire ya Serivisi mu Karere ka Nyamagabe, nyuma y’ iminsi mike Urwego rw' Igihugu rw' Imiyoborere RGB na rwo rusohoye ibyavuye mu bushakashatsi bw’ uko Abaturage babona imiyoborere n’ imitangire ya serivisi hakurikijwe Uturere mu mwaka wa 2023.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe ari ko kazamuye amanota kurusha utundi ugereranyije n’ umwaka wabanje aho ku yo kari kagize mu mwaka wa 2022, mu wa 2023 kayongereyeho agera ku 9.28% ndetse kava no ku mwanya wa nyuma kari ho muri uwo mwaka, kajya ku wa 10.