Akarere ka Nyamagabe n’Umushinga One Acre Fund byaganiriye ku mushinga wo gutubura imbuto z’ibirayi

Kuri uyu wa 17 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA, yayoboye inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’itsinda ryaturutse mu Mushinga One Acre Fund.

Iyi nama yibanze ku mushinga ugamije kuvugurura inyubako y’Akarere iherereye ahazwi nko mu Kunyu, mu Murenge wa Uwinkingi, kugira ngo izakoreshwe mu gutuburiramo imbuto nziza z’ibirayi.

Impande zombi zanaganiriye kandi ku buryo One Acre Fund yakoresha ubutaka bw’Akarere mu bikorwa byo gutubura imbuto z’ibirayi zifite ubuziranenge, hagamijwe kongera umusaruro no korohereza abahinzi kubona imbuto zizewe kandi zitanga umusaruro mwinshi.

Mu ijambo rye, Bwana Thaddée HABIMANA yashimye ubufatanye buri hagati y’Akarere n’Umushinga One Acre Fund mu guteza imbere ubuhinzi, agaragaza ko ibikorwa byo gutubura imbuto z’indobanure bizafasha abahinzi kubona imbuto nziza no kongera umusaruro w’ibirayi.

Yagize ati: “Akarere ka Nyamagabe gakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi. Ubu bufatanye buzafasha kongera ingano n’ubwiza bw’imbuto z’ibirayi ziboneka ku bahinzi, bityo umusaruro urusheho kwiyongera.”

Abahagarariye One Acre Fund na bo bagaragaje ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kongera imbuto z’ibirayi zujuje ubuziranenge no gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro zizewe, bityo ugashyigikira iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi mu Karere ka Nyamagabe no mu gihugu muri rusange.

Iyi nama yasize impande zombi zemeranyije gukomeza ubufatanye kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa neza kandi ugire umusaruro ku bahinzi n’Akarere muri rusange.