AKARERE KAHEMBYE IMIRENGE YITWAYE NEZA KURUSHA IYINDI MURI GAHUNDA YA EJO HEZA

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu Bwana Thadée HABIMANA yayoboye igikorwa cyo guhemba Imirenge yahize iyindi mu kwesa Umuhigo muri Gahunda ya Ejo Heza mu Mwaka w' Ingengo y' Imari wa 2022-2023.

Imirenge yahmbwe ni 5 ari yo Nkomane, Musebeya, Kibirizi, Uwinkingi na Kamegeri.

By’ umwihariko Umurenge wa Musebeya wanahembewe kuba ari wo hahaze udushya mu gushishikariza Abaturage bawo kwizigamira muri Gahunda ya Ejo Heza.

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu Bwana Thadée HABIMANA yashimiye Imirenge yahawe ibihembo, aboneraho no gusaba muri rusange Imirenge yose igize Akarere kongera ingufu mu bukangurambaga mu gushishikariza Abaturage kwizigamira muri Gahunda ya Ejo Heza.

Ejo Heza ni gahunda ya Guverinoma y’ u Rwanda y’ ubwiteganyirize bw’ igihe kirekire igamije kuzamura igipimo cy’ ubwiteganyirize mu gihugu no kuzamura ubukungu.

Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.

Mu gihe umwe mu banyamuryango b’ ikigega yitabye Imana, umuryango we uhabwa impozamarira ya miliyoni n’ ibihumbi 250.