AKARERE KAKIRIYE ITSINDA RY’ABAKOZI B’IKIGO CY’IGIHUGU CY’IBARURISHAMIBARE (NISR) RIJE GUSUZUMA ISHYIRWA MU BIKORWA RY’IMIHIGO Y’AKARERE MU MWAKA WA 2024-2025

Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere hamwe n’abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF), bakiriye itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) rije mu gikorwa cyo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2024-2025.

Nyuma yo guhabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, iri tsinda ry’abakozi ba NISR riyobowe na ISHIMWE Caroline ryeretswe uko imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2024-2025 igera ku 131 yeshejwe.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gusuzuma mu nyandiko, uko yagiye yeswa aho buri mukozi agaragaza umuhigo we.

Imihigo ni gahunda yashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME mu mwaka wa 2006.

Inshingano zo gusuzuma imihigo y’Uturere n’iy’Ibigo bya Leta, zahawe Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) mu mwaka wa 2018.

Mu isuzuma ry’imihigo, harebwa intego z’iterambere ariko zishingiye ku musaruro.

Harebwa niba igikorwa cyashyizwe mu mihigo cyararangiye kandi cyararangiye neza.

Harebwa kandi igihe cyarangiriye ndetse niba gifite ubuziranenge.

Mu bindi byibandwaho, harimo kureba niba ibikorwa biramba bikoreshwa neza bikoreshwa neza kandi bikomeye.

Isuzuma ry’imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2024-2025 mu Karere ka Nyamagabe ryatangiye kuri uyu wa 25 Nyakanga, rikaba rizasozwa ku wa 30 Nyakanga 2025.