AKARERE KASHIMIYE ABABAYE INDASHYIKIRWA MU MARUSHANWA Y’ISUKU N’ISUKURA, UMUTEKANO NO KURWANYA IGWINGIRA MU BANA
Kuri uyu wa 05 Nzeri 2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yayoboye umuhango wo gushimira Imirenge, Ibigo Nderabuzima n'Ibigo by'Amashuri byo mu Karere byabaye indashyikirwa mu marushanwa y'isuku n'isukura, umutekano no kurwanya igwingira mu bana.
Visi Meya UWAMARIYA yashimiye buri wese wagize uruhare muri aya marushanwa. Yavuze ko udushya bahanze by'umwihariko mu bijyanye n'isuku n'isukura tugira uruhare rukomeye mu kugabanya ingengo y'imari igenda mu kwita ku bikorwaremezo.
Umurenge wa Gasaka ni wo wegukanye umwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyepfo, mu marushanwa y’isuku n’isukura, umutekano no kurwanya igwingira mu bana aho wahembwe imodoka.
Muri uyu muhango hahembwe kandi Ibigo by'Amashuri byatsindishije neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2022-2023. Hanahembwe Umurenge n'Utugari byabaye indashyikirwa mu bukangurambaga bw'umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2023-2024.