AMAJYEPFO: UMWIHERERO W’ ABAYOBOZI WANZUYE KO IKIBAZO CY’ ABATURAGE BAKENNYE KIGIYE KURUSHAHO KWITABWAHO

Abayobozi bo mu Ntara y’ Amajyepfo bitabiriye Umwiherero w’iminsi ibiri mu Karere ka Huye bafashe umwanzuro w’ uko mu bibazo bigiye kwitabwaho cyane harimo icyo gufasha abaturage kwikura mu bukene bukabije.

Ibi aba Bayobozi babigarutseho ku wa 30 Kanama 2023 ubwo hatangira Umwiherero w’ Abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo wasozwe ku wa 31 Kanama 2023.

Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo, Nyakubahwa Madame Alice KAYITESI, atangiza uyu Mwiherero yavuze ko ugamije kuganira by’ umwihariko kuri gahunda yo gukura abaturage mu bukene.

Yaragize ati: “Gahunda nshya yo gukura abaturage mu bukene ni uguhuza ubushobozi busanzwe buhari tukamuherekeza kugeza asohotse. Hari gahunda zari zisanzwe nka VUP ugasanga umuturage ayimazemo imyaka 10 atavuye mu bukene. Turateganya kubabumbira mu matsinda buri wese agasobanurirwa uruhare rwe mu kwikura mu bukene.” Uyu mwiherero w’ iminsi ibiri wagaragarijwemo ingingo z’ ingenzi enye ari zo, kwesa imihigo y’ Uturere, gukura abaturage mu bukene, isuku n’ isukura ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage, umuturage akareka kwirirwa asiragira.

Umwiherero w’ Intara y’ Amajyepfo, wari watumiwemo Abayobozi ba Njyanama z’ Uturere, Abayobozi b’ Uturere, Abayobozi b’ Uturere bungirije (bose), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Uturere n’ Abayobozi b’ Amahuriro y’ Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’ Akarere (JADF).