AMBASADERI WA AMERIKA MU RWANDA NYAKUBAHWA ERIC KNEEDLER YASUYE AKARERE

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Nyakubahwa Eric Kneedler yasuye Akarere ka Nyamagabe agirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere byibanze ku mishinga y’iterambere iki gihugu giteramo inkunga Akarere.

Kuri uyu wa 30 Mata 2024, ni bwo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Nyakubahwa Eric Kneedler ari kumwe n’itsinda ry’Abakozi b’Ambasade, yasuye Akarere ka Nyamagabe yakirwa n’Umuyobozi wako Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA.

Umuyobozi w'Akarere yabanje kubereka ishusho y’Akarere, nyuma abagaragariza inyungu abaturage b’Akarere bakuye mu mishinga iterwa inkunga na USAID, amahirwe ahari ku Rubyiruko n'ibindi. Nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Nyakubahwa Eric Kneedler n’abo bari kumwe, basuye Inkambi y'Impunzi ya Kigeme n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.