Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasuye Akarere ka Nyamagabe

Yahereye mu Murenge wa Kitabi atemberezwa ibice nyaburanga bigaragaza amahirwe y’ishoramari ahaboneka by’umwihariko ubukerarugendo kuko hegereye Parike ya Nyungwe.

Aherekejwe n’abayobozi batandukanye, uyu muyobozi yakomeje asura Ecole des Science de Nyamagabe aho yifatanyije n’abarezi ndetse n’abanyeshuri mu gutera ibiti by’imbuto. Ibi biti byatanzwe n’iyi ambassade. Nyuma yo gutera ibiti, Ambassaderi yavuze ko mu gihe kizaza ibi biti bizafasha abanyeshuri kubona aho bugama izuba no kubona imbuto zo kurya.

Yakomereje ku Biro by’Akarere aho yakoranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere maze yerekwa ishusho y’Akarere muri rusange. Baganiriye ku bufatanye mu bukerarugendo, ubuhinzi, uburezi, n’ibikorwa remezo.

Ambassaderi yagaragaje ko muri Nyamagabe hari amahirwe y’ubukerarugendo ashimishije kandi bukeneye gutezwa imbere kuko hegereye Parike ya Nyungwe. Yagaragaje ko hakenewe gahunda (investment plan) y’ukuntu abashoramari bakangurirwa kuza kuhashora imari.

Mbere yo gusoza uruzinduko mu Karere ka Nyamagabe, uyu mushyitsi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Murambi asobanurirwa amateka ya Jenoside muri aka gace maze yunamira kandi ashyira indabo ku mva zishyinguyemo abarenga 50,000 baharuhukiye.