AMBASADERI W’UBUYAPANI MU RWANDA, YASUYE AKARERE KA NYAMAGABE

Kuri uyu wa 19 Kamena 2024, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yakiriye Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda, H.E Isao Fukushima wari uri kumwe n'uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey. Baganiriye ku bikorwa Leta y'Ubuyapani na UNICEF biteramo inkunga Akarere, nyuma basura ibiri mu Murenge wa Cyanika.

Baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere, basuye ibikorwa by’umushinga "UBUZIMA BWANJYE" ushyirwa mu bikorwa na YWCA, Umuryango udaharanira inyungu urwanya ivangura, ugateza imbere amahoro, ubutabera, ubwisanzure n’abagore. Basuye kandi itsinda "IMPINDURAMATWARA" rigizwe n'abakobwa babyariye iwabo ribarizwa mu Kagari ka Nyanza.