Ba mutima w’ urugo biyemeje gukomeza guhangana n’ ibibazo byugarije umuryango

Kuri uyu wa 25 Kanama 2023, Mu Cyumba cy’ Inama cy’ Akarere habereye inama y’ Inteko Rusange y’ Inama y’ Iigihugu y’ Abagore yahuje ba Mutima w’ Urugo bahagarariye abandi mu Karere ka Nyamagabe, biyemeza  guhangana n’ibibazo byugarije umuryango, cyane  cyane  bita ku miryango  irimo  amakimbirane.

Mukamuneza Anne Marie umuhuzabikorwa wungirije w’ Inama y’I gihugu  y’ Abagore mu Murenge wa Kaduha avuga  ko  mu rwego rwo gukemura  ibibazo  biri mu muryango, bashinze  itsinda ryitwa  ’’Iriba  rya Masenge’’ rigamije gufasha  abana b’abakobwa  batewe inda, bakabagira  inama ndetse  banabahugurira  kutazongera  kugwa mu bishuko.

Ati’’ Mu iriba rya Masenge harimo abagore bakuze n’ abakiri bato, abana batewe inda n’ abana b’abahungu. Impamvu twabikoze masenge yari umuntu  ukomeye mu muryango wahuguraga  abana akabagira inama. Ubu rero kubera ko harimo abana benshi batabafite  twashatse kuziba  icyo cyuho, tukabera ba masenge abana batabafite kuva ku mudugudu  kugera ku murenge’’.

Umumararungu  Beatha umuhuzabikorwa  w’ Inama y’ Igihugu  y’ Abagore  mu Karere ka  Nyamagabe, avuga  ko  imihigo  bari  bafite  umwaka ushize  wa  2022-2023 bitaye ku isuku cyane cyane  mu ngo, kurwanya igwingira  mu bana no kuganiriza  imiryango  iba  mu makimbirane.

Icyakora uyu muhuzabikorwa  avuga  ko  bahuye  n’ imbogamizi  zatumye  batesa imihigo  yabo  uko bikwiriye, harimo  imiterere y’akarere, n’ ingengo  y’imari idahagije kuko iba itajyanye  n’ibikorwa  bafite.

Ati’’ Icya mbere ni ukubanza  gusesengura  ibibazo bihari mu miryango, nyuma  yo kubisesengura  tugafata ingamba. Ingamba dufite ni ukwishakamo ibisubizo, tugenda twungikanya imbaraga n’abafatanyabikorwa  tukareba ikigomba gukorwa  hanyuma  aho tutabashije  natwe  tukegera ubuyobozi  bw’akarere bukadufasha’’.

Uwamahoro Clothilde Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyamagabe yasabye aba ba Mutima  w’urugo kugira umuco   w’isuku, aho batuye,mu bana n’abakuru. Ati’’ Icya kabiri mbasaba ni ukwita ku burere bw’ abana buri wese  afate umwana nk’uwe, kurwanya inda  ziterwa  abangavu ibi rwose  tubigire ibyacu tubyiteho. Batugiriye icyizere  baradutora  buri wese aribuka  ibintu  yahigaga  kuzafasha  bagenzi  be, hanyuma  aho  tutagenze  neza  twongere dufate ingamba kandi  dufatanyije birashoboka’’.

Mu mihigo ya ba Mutima w’ Urugo y’umwaka ushize wa 2022-2023, akarere ka Nyamagabe  kaje  ku mwanya wa 4 mu turere 8 tugize  intara y’Amajyepfo n’ amanota 94.2%. Mu mihigo bari bahize  harimo isuku, kurwanya igwingira  mu bana no kwegera imiryango  ibana mu makimbirane ikaganirizwa  ikabana neza.

Iyi mihigo yose ngo bayihiga bagendeye ku nkingi 4 za Guverinoma. Ba Mutima w’ Urugo kandi banafashije abagore kugira uturima tw’igikoni mu rwego   rwo kubafasha gutegura indyo yuzuye no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Banakanguriye abagore kujya mu matsinda n’ibimina byo kubitsa no kugurizanya mu rwego rwo gufasha abagore kwiteza imbere.