BA RUSHINGWANGERERO BASABWE GUFASHA ABAKURU B’IMIDUGUDU KUGERA KU MUTURAGE
Kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yagiranye ikiganiro n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari (Rushingwangerero) bataramara igihe kigeze ku myaka 2 mu kazi, abasaba gufasha Abakuru b’Imidugudu kugera ku muturage.
Meya NIYOMWUNGERI yasabye aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari gufasha Abakuru b’Imidugudu kwegera umuturage kandi bakabafasha guha abaturage serivisi zinoze.
Yagize ati: “Mugomba gufasha Abakuru b’Imidugudu kugera ku muturage kandi mukabafasha kubaha serivisi nziza. Iyo umuturage yishimye akazi kawe kaba kagenze neza.”
Ba Rushingwangerero beretswe uburyo bazajya batangamo raporo.
mu rwego kugira ngo ihuzwe kandi isesengurwe mu buryo bworoshye.
Basobanuriwe ko ubu buryo bugamije kubafasha kunoza akazi ibyo byose bikaganisha mu gutuma bagera kushingano zabo zo guhindura ubuzima bw’abaturage bukaba bwiza kurushaho.
Mu gusoza inama, Meya NIYOMWUNGERI yashimiye abitabiriye abasaba gukomeza kurangwa n’ubwitange mu kazi no no kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage kandi bagakorana n’inzego zaatowe cyane cyane Abakuru b’Imidugudu kugira ngo ibibazo by’abaturage bibonerwe ibisubizo birambye.