BUGESERA: UMUYOBOZI W’AKARERE N’UWUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU BITABIRIYE IHURIRO RYA 2 RY’ABAKORA MU BUHINZI N’UBWOROZI

Kuva kuri uyu wa 11 kugeza kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024, Abarenga 1200 bakora mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, barimo kwigira hamwe gahunda n’ingamba zo gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A banafata ingamba ku gihembwe cy’ihinga cya 2024 B.

Akarere ka Nyamagabe kari gahaharariwe n’Umuyobozi wako Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA ndetse n’abakora mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi bagera kuri 39.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. MUSAFIRI Ildephonse yabwiye abahinzi n’abarozi ko intego bahuriyeho ari ukurandura ubukene binyuze mu kongera umusaruro w’ibyo bakora.

Yagize ati: “Iki gihembwe kigomba kujyamo imbaraga zikubye inshuro ebyiri izo twashyize mu gihembwe cya Mbere kandi ndagira ngo mbabwire ko cyatangiye.” Yasabye ko abaturage bashishikarizwa kwitabira ubuhinzi bubungabunga ubutaka kuko bufasha gutuma ubutaka butagenda.

Ubwo habaga ihuriro rya Mbere ry’abakora mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi hategurwa Igihembwe cya 2024A, basabwe gushyira ingufu mu gushishikariza abahinzi gushyira ingufu mu guhinga ubutaka bwose butahingwaga.

Ibi byarakozwe ndetse bitanga umusaruro kuko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wariyongereye cyane cyane uw’ibishyimbo.

Uyu mwiherero uba, hari aho ikilo kimwe cy’ibishyimbo cyari kigeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000 Frws), ariko ubu hari aho kiri kugura amafaranga y’u Rwanda magana atanu (500 Frws).