CENTRAFRIKA YAJE KWIGIRA KU KARERE KA NYAMAGABE UKO AMAKIMBIRANE YO MU MURYANGO AKEMURWA
Ku wa 29 Mutarama 2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yakiriye itsinda ry'abantu 9 ryari riturutse mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrika rije kwigira ku Rwanda by’umwihariko Akarere ka Nyamagabe, uburyo bwo gukemura amakimbirane mu Muryango Nyarwanda binyuze mu mushinga RWAMREC ufasha imiryango kuva mu makimbirane. Nyuma yo kwakirwa, abagize iri tsinda bakomereje mu Murenge wa Cyanika, kuganira n'imiryango yahoze mu makimbirane ariko ubu ikaba yarayivuyemo. Basangijwe uko amakimbirane yo mu miryango akemurwa.
Umurenge wa Cyanika, uri mu Mirenge ifite udushya twahembwe mu gusoza Itorere Isonga ryahurije hamwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Intara, Uturere n’Imirenge mu mpera z’umwaka ushize wa 2023. Aka gashya kiswe “Impumuro Cyanika” ko mu Kagari ka Karama, kahembwe nk’agashya kifashishwa mu gukemura amakimbirane yo mu miryango no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina. Katangiye mu mwaka wa 2019.
Amakimbirirana y’umuryango icyo yaba ashingiyeho cyose agira ingaruka mbi ku mibereho y’umwana muri rusange ariko cyane cyane mu mikurire ye. Uko umwana ameze aba ari ishusho y’umuryango yarerewemo, bivuze ko umwana aremwe mu ishusho y’umuryango we. Iyo rero ababyeyi be babana mu makimbirane, bituma batabona umwanya wo kwita ku bana, kubarerera mu rukundo ntibiba bikiriho kuko nta ruba rugihari. Iyo rero abana barubuze mu muryango, bajya kurushakira ahandi akenshi bakunze guhurira n’ababangiriza ubuzima.