Cyanika: Guverineri Kayitesi yatangije inteko z’abaturage
Uyu muyobozi yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand ari hamwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde na Visi-Perezida w’Inama Njyanama, Bizimana Evariste ndetse n’abayobozi mu nzego z’umutekano.
Aganira n’abaturage, Guverineri yashimye ko inteko z’abaturage nk’umuyoboro uhuza abayobozi n’abaturage kugira ngo bakemure ibibazo wongeye kongera gufungurwa.
Yashimiye abayobozi n’abaturage ku ruhare mu gukomeza guhangana n’iki cyorezo birinda kandi barinda imiryango yabo.
Uyu muyobozi yibukije ko inteko z’abaturage zizajya ziyoborwa n’abayobozi begereye abaturage kandi bagakemura ibibazo kuko baba babizi.
Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko nta kintu gikomeye kibaho nk’icyizere umuntu yakugirira, mwumve rero ko inshingano zanyu zikomeye. Ariko icyiza mufite ububasha mwese mukoranye,… mureke rero dukorane muri uyu murongo dufashe abaturage, ibibazo mubizi kundusha”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yashimiye Guverineri wifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Cyanika mu gusubukura inteko z'abaturage avuga ko zifasha abaturage gukemurira hamwe ibibazo.