CYANIKA: HASOJWE KU MUGARAGARO GAHUNDA Y’UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 YO KURWANYA IHOHOTERWA RIKORERWA ABAGORE N’ABAKOBWA.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu Bwana Kabayiza Lambert, Uyu Murenge wa Cyanika ukaba waratoranyijwe nyuma y’uko bigaragaye ko hagikenewe ubukangurambaga bwinshi ku kurwanya iri hohoterwa.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere Ka Nyamagabe Madamu NYIRANTAGORAMA Marie Therese, Umukozi Uhagarariye Umufatanyabikorwa YWCA Madamu Monique MUKAMUTARI hamwe n’Umunyamategeko muri YWCA .
Mu biganiro byaganiriweho, abafashe ijambo bose bakomeje kugenda bagaruka ku gukumira no guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukumira no kwamagana icuruzwa ry’abantu harimo n’abana dore ko aribo bibasiwe cyane, kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda hamwe no gukurikiza impanuro nziza z’ababyeyi zigamije kurinda itwita ry’abangavu kuko bigira uruharere runini mu idindira ry’iterambere ry’umuryango nyarwanda muri rusange.
Muri ubu bukangurambaga kandi haganirijwe imiryango 46 yari isanzwe ibanye nabi ndetse haganirizwa n’abakobwa 66 babyariye iwabo nyuma y’ibyo bikorwa byombi hashingwa ishyirahamwe ry’ abagabo bazafasha mu gukangurira abandi kwita ku mwana.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuhuzabikorwa w’ Inama y’ Igihugu y’ Abagore Madamu NYIRANTAGORAMA Marie Therese yakanguriye ababyeyi kwita kuburere bw’ abana kugirango hirindwe ko batwara inda zitateganyijwe ndetse n’ icyorezo cya sida, no kwirinda kutabatererana igihe habaye ikibazo cyo kubyarira iwabo.

Umufatanyabikorwa uhagarariye YWCA Madamu Monique MUKAMUTARI nawe yashishikarije urubyiruko n’ ababyeyi kubona ko ari ikibazo gihangayikishije kubona abana basambanywa, abasaba kugira ubufatanye mu rwego kubyirinda.
Mu ijambo Nyamukuru Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere n’Ubukungu Bwana Kabayiza Lambert yasabye abantu bose kugira ikibazo icyabo abana bakarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse arangiza asaba ababyeyi kudatererana abana kumpamvu izo arizo zose.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere n’Ubukungu yasabye kandi urubyiruko kugendera kure abarushukisha impano zitandukanye kuko baba bashaka kubicira ubuzima ark kandi abasaba kwitwarika ingeso mbi zateye harimo no kwiyandarika ahubwo bagakurikiza indangaciro Nyarwanda n'impanuro nziza z'ababyeyi.
Abaturage kandi bibukijwe ko mu rwego rwo kurwanya no gukumira Icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu mwaka w’2008 giteganywa kandi kigahanishwa 159 ryo kuwa 10 Nzeli 2008 rikumira kandi rikarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu bukangurambaga bw’iminsi 16 itangirana n’itariki ya 25 Ugushyingo ikageza tariki ya 10 Ukuboza. Uyu mwaka, ubukanguarambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bukaba burimo gukorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Turere u Rwanda Turwanya Isambanwa ry’Abana.” Iki kikaba ari kimwe mu bikorwa biba biteganyijwe muri gahunda y’igihugu igamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa rikorerwa abana.
Mu Rwanda, ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bukaba bwaratangiye gukorwa mu mwaka w’1990, aho u Rwanda rwifatanya n’isi yose. Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ikaba ari gahunda y’isi yose ishyigikiwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’u Rwanda.
Muri uyu mwaka, Ku rwego rw’igihugu, Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w’intebe ku itariki 16 Ukwakira 2015 mu karere ka Kamonyi ho mu ntara y’amajyepfo ikaba yasojwe ku mugaragaro ku wa 16 Ukuboza 2019.