CYANIKA- HATANGIRIJWE KU RWEGO RW’AKARERE IGIKORWA CYO GUTERA NO GUSAZURA KAWA
Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Cyanika by’umwihariko abo mu Kagari ka Ngoma, mu gikorwa cyo gusazura no gutera kawa kuri site ya Murama.
Kuri iyi site honyine hatewe ibiti bya kawa bigera ku 1500. Mu Kagari ka Ngoma hatewe ibiti bya kawa 26,800 ku buso bungana na hegitari 10.72.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kiratangaza ko hirya no hino mu Rwanda harimo guterwa ingemwe za kawa. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hakazaterwa izigera kuri Miliyoni eshatu. Ni ingemwe zitangwa binyuze mu mushinga (PSAC) ushyirwa mu bikorwa na NAEB, zikaba zarateguwe kandi zihabwa abahinzi ku buntu binyuze muri uwo mushinga ukorera mu Turere 14 turimo n’aka Nyamagabe. Igikorwa cyo gutera izi ngemwe kirimo kugendana no gusimbuza ibiti bya kawa bishaje birimo ibyari bimaze igihe cy’imyaka irenga 30.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026, mu Mirenge 7 y’Akarere ka Nyamagabe ikoreramo Umushinga wa PSAC irimo n'uwa Cyanika, hazaterwa ibiti bya kawa 417,200 ku buso bungana na hegitari 166.