Cyanika: Hibutswe abarenga 35,000 bazize Jenoside bahashyinguye
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana wari hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Hon. Senateri Havugimana Emmanuel, abayobozi b’Akarere, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero, abarokotse Jneoside n’abaturage b’Umurenge wa Cyanika.
Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yagarutse ku mateka yaranze iki gice kuva mu 1963 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze avuga ko kuri ubu abayobozi bafite umukoro ukomeye wo kwigisha abaturage ahari urwango hakimikwa ineza.
Yagize ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye guhabwa ituze, bakeneye ubumuntu cyane cyane muri iki gihe gikomeye cyo kwibuka ababo bazize Jenoside yabakorewe. Umuryango nyarwanda ukeneye gutanga ineza iha imitima ituze”.
Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage banze kwijandika muri Jenoside, bagahisha, bakanarokora abatutsi bahigwaga, turashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, turashimira Ubuyobozi bukuru bw'Igihugu bwiyemeje kwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda, bukanatanga urubuga rwo kwibuka abatutsi bazize Jenoside, by'umwihariko turashimira Unity Club yagize uruhare mu kubaka uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika, ariko by'umwihariko turashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi kandi bakiyunga n'ababiciye”.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagarutse ku mateka y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1963 ku musozi wa Cyanika ku buryo icyo gihe n'amahanga yavuze ko ari Jenoside bakorerwaga.
Ahereye ku ngero z'itegurwa rya Jenoside no kubiba urwango byagizwemo uruhare na Leta guhera mu 1959, Minisitiri Bizimana yavuze ko kwica abatutsi byabaga iteka ari gahunda na politike yateguwe kandi yigishijwe n'ubutegetsi.
Yavuze ko ubu Leta ikangurira abanyarwanda gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikabakangurira ubumwe bw'abanyarwanda, avuga ko Leta ishaka ko abana n'abuzukuru batazigera babona ibibi nk'ibyabaye.
Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi wasojwe hashyingurwa mu cyubahiro imibiri 9 yabonetse ndetse abayobozi, abarokotse ndetse n’ababatabaye bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abarenga 35,000 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika.