Cyanika: Hibutswe hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 7 yabonetse

Ni umuhango witabiriwe n'Abayobozi b'Akarere, inzego z'umutekano, Abihayimana n'abahagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID19.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yavuze ko Akarere ka Nyamagabe gafite amateka maremare kandi mabi ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarutse ku bayobozi babi bari muri Republika ya mbere aho bagize uruhare mu mateka mabi yo kwigisha ubugome abaturage.

Yagize ati “Uyu munsi ntabwo turi bubateho umwanya munini ahubwo turagira ngo tuzirikane ubugome bwabo, tuzirikane ubukana bwa Jenoside ariko duhumurize abayirokotse ndetse dutanga icyizere cy’uko iyo miyoborere mibi yabaranze yatsinzwe”.

Uyu muyobozi yavuze ko imiyoborere mibi yatsinzwe igihe Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Republika zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yongeyeho ko umugambi wo kurimbura abatutsi watsinzwe ugasimbuzwa umugambi wo kubaka ubumwe bw'Igihugu, kubanisha abanyarwanda no kubaka igihugu gifite iterambere ribereye buri wese.

Yashimye abarokotse Jenoside ku kwihangana bagize muri iki gihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka, anasaba abaturage bose b’Akarere ka Nyamagabe gukomeza intambwe mu nzira yo kwiyubaka, kwiyunga no kubaka ihigugu.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage gutanga amakuru y'aho imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside itari yaboneka yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.