CYANIKA- HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UBWIHERERO ABAFITE UBUTUJUJE IBISABWA BAHABWA INZUGI N’ISAKARO
Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ari kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu bijyanye n’isuku n’isukura, yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Cyanika mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubwiherero ku rwego rw'Akarere wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Isuku mu Isi ihinduka, ubwiherero ni ngombwa igihe cyose."
Ibi birori byabanjirijwe no gusura umwe mu baturage bafashijwe kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa n’UmMuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku mazi, isuku n’isukura, WaterAid Ishami ry’u Rwanda.
Meya NIYOMWUNGERI yasabye abaturage b’Umurenge wa Cyanika kugira ubwiherero kandi bwujuje ibisabwa. Yagize ati: “Turabasaba kugira ubwiherero kandi bwujuje ibisabwa. Murasabwa kandi kubugirira isuku igihe cyose no kubukoresha neza, mukoresha urupapuro rw'isuku. Mugomba kandi gukaraba intoki n'amazi meza hamwe n'isabune mu gihe cyose muvuye mu bwiherero kuko bizabarinda indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda.” Yavuze kandi ko intego y'Akarere ari uko uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025- 2026 uzarangira buri muturage w’Akarere afite ubwiherero bwujuje ibisabwa. Ati: “Muri uyu mwaka twubatse ubwiherero 1000 bwiyongera ku bundi bwubatse mbere mu Mirenge ya Tare, Kibumbwe ndetse n’Umurenge wa Cyanika kandi turacyakomeje.” Olivier Ndizeye, ushinzwe igenamigambi muri WaterAid Ishami ry’u Rwanda, yavuze ko bakomeje gufasha Akarere ka Nyamagabe mu gutuma abaturage bagira ubwiherero buboneye.