CYANIKA- MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGEZE MU ZABUKURU, ABAGEZE MU ZABUKURU BASHIMIWE

Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yifatanyaga n’abatuye Umurenge wa Cyanika mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru, yashimiye abari muri iki cyiciro ku bwo kuba baratanze umurage mwiza.

Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025, ni bwo kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Abageze mu Zabukuru ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twite ku bageze mu Zabukuru, dutegure ahazaza heza h'abakiri bato, ni inkingi mu iterambere rirambye."

Muri uyu munsi Mukuru wabereye ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Cyanika, Meya NIYOMWUNGERI yashimiye abageze mu zabukuru ku bwo kuba baratanze umurage mwiza.

Yagize ati: “Ni mwe mwadutoje indangagaciro. Ni mwe kandi mwaduhaye umurage w'ubunyangamugayo no gukunda igihugu.

Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda yo kurengera abantu bose by'umwihariko abageze mu zabukuru.

Benshi muri mwe muhabwa inkunga y'ingoboka izwi nk'akabando. Leta yayishyuzeho kuko izi neza ko abageze mu zabukuru baba batagifite imbaraga zo gukora."

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abageze mu Zabukuru ku rwego rw’Akarere byaranzwe kandi no kuremera abageze mu zabukuru batishoboye aho bamwe bagabiwe inka, abandi bishyurirwa umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (MUSA) w'umwaka wa 2025-2026.

Bapimwe kandi indwara zitandura zirimo diyabete n'umuvuduko w'amaraso.