CYANIKA- PEREZIDA WA SENA, DR. KALINDA YAVUZE KO KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 ARI UKUBASUBIZA AGACIRO NO KUGAYA ABAKABAMBUYE

Ku wa 03 Gicurasi 2025, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe by’umwihariko abo mu Murenge wa Cyanika n’abo muyo bihana imbibi mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 waberaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika, Perezida wa Sena, Dr. KALINDA François Xavier wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ugusigasira agaciro kabo no kugaya abakabambuye.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu cyahoze ari Komini Karama isaga ibihumbi 40.

Mu muhango wo kubibuka ku nshuro ya 31, Perezida wa Sena, Dr. KALINDA François Xavier yasabye Abanyarwanda kwirinda amacakubiri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibiyishamikiyeho byose.

Yagize ati: “Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ugusigasira agaciro kabo no kugaya abakabambuye. Kwibuka kandi bitanga umwanya wo guha agaciro ubumwe bw'Abanyarwanda. Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yahinyuje abapfyobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bumvaga ko abanyarwanda batakongera kuba umwe."

Yabasabye kandi kwirinda amacakubiri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibiyishamikiyeho byose.

By’umwihariko yasabye abazi ahajugunywe imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gutanga amakuru nayo igashyingurwa mu cyubahiro.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika, wasojwe no kunamira imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 40 iruhukiye muri uru Rwibutso no gushyingura mu cyubahiro indi 53 irimo 51 yabonetse.