Cyanika TSS mu Imurikabikorwa: Abanyeshuri Bamurika Impano n’Ubumenyi mu Myuga

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Cyanika Technical Secondary School (Cyanika TSS) riherereye mu Murenge wa Cyanika, ryateguye imurikabikorwa rizwi nka Open Day, rigamije kwerekana ibyo abanyeshuri baryo biga n’ibyo bashoboye gukora.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ababyeyi, abayobozi n’abaturage batandukanye, aho banyuzwe no kureba ibikorwa by’abanyeshuri bo mu mashami anyuranye. Abiga gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bamuritse ibiribwa n’ibinyobwa bitunganyije mu buryo bwa kijyambere, abiga ubutetsi berekana amafunguro atandukanye, abiga ubudozi bamurika imyambaro badoda, mu gihe abiga gutunganya ibikomoka ku mpu bagaragaje ibikapu n’inkweto bakoze.

Cyanika TSS ni ishuri ryatashywe ku mugaragaro ku wa 31 Werurwe 2014 na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame. Ryatangiranye amashami ane ari yo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubutetsi, ubudozi no gutunganya ibikomoka ku mpu.

Mu ntangiriro, iri shuri ryatangaga amasomo y’igihe gito gusa, ariko ubu ryanaguye amasomo ritangira no kwigisha imyuga y’igihe kirekire, bikaba byarongereye umubare w’abanyeshuri n’ubwiza bw’amasomo atangwa.

Kugeza ubu, Cyanika TSS ifite abanyeshuri 183 barimo abakobwa 145 n’abahungu 38, bigaragaza ko abakobwa ari bo benshi bitabira imyuga n’ubumenyingiro, bikaba ari intambwe ishimishije mu guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Imurikabikorwa rya Cyanika TSS ni umwanya mwiza wo kugaragaza ko imyuga n’ubumenyingiro bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere urubyiruko no kurufasha kwihangira imirimo, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.