CYANIKA- UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABATURAGE KWIRINDA UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO BUTEMEWE

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Nyanzoga, mu Murenge wa Cyanika, asaba abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Umurenge wa Cyanika, ni umwe mu Mirenge y’Akarere ka Nyamagabe ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nubwo inzego zibishinzwe zikora uko zishoboye kose ngo zirwanye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ntihabura abazica mu rihumye.

Ubwo yari ayoboye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Nyanzoga, Meya NIYOMWUNGERI yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko uretse kuba buhitana ubuzima bw’abantu, ari icyaha kubukora.

Yagize ati: “Turabasaba kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Uretse kuba buhitana ubuzima bw’ababukora, kubukora ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Meya NIYOMWUNGERI yabasabye kandi kugira isuku yaba iyo ku mubiri n’iy’aho batuye.

Muri iyi Nteko y'Abaturage, Umuyobozi w'Akarere afatanyije n'Abakozi b'Umurenge yakiriye ibibazo by'abaturage, bimwe bihabwa umurongo, ibindi bikaba bigishakirwa ibisubizo.