DASSO bashya basabwe kugira imikoranire myiza n’abo basanze mu kazi

Ni aba DASSO 49 barahiye muri 50 basoje amasomo. Umwe ntiyabonetse kubera uburwayi.

Aganira n’aba bakozi bashinzwe gufasha Akarere mu bikorwa by’umutekano, Umuyobozi w’Akarere Wungirije yabasabye kurangwa no kwanga umugayo mu kazi ndetse no kwirinda ruswa.

Yagize ati “Mugomba kugaragaza itandukaniro, hari abo mugiye gusanga mu kazi, hari abazababwira ngo hari uko ibintu bikorwa bakababwira kwijandika muri ruswa, ibyo bazababwira muzabyumve ariko mushungure mwirinde ibitabagirira akamaro”.

Uyu muyobozi yakomeje abwira aba ba DASSO ko kubona akazi ka Leta ari amahirwe akomeye bakwiye kukitwaramo neza.

Yibukije ko bagomba kurangwa n’imyirwarire myiza mu kazi kandi bagakorana neza n’abayobozi b’Imirenge ndetse n’ab’Utugali.

Yagize ati “Birababaza kubona umuntu ava mu kazi ka Leta atananiwe akazi, ikibazo ari imyitwarire. Mubyo mukora muzirikane imikorere n'imikoranire”.

Yijeje ubufasha bw’ubuyobozi aho bashobora guhura n’imbogamizi yibutsa ko bashinzwe gufasha ubuyobozi kugira ngo gahunda za Leta zose zigende neza.

Aba bakozi kandi basabwe kwirinda guhutaza umuturage agira ati “gahunda y'Igihugu ni umuturage ku isonga, kirazira gukubita umuturage”.

Yavuze ibyo bakeneyeho umuturage ari ukumwigisha kugirango abashe guhinduka.