DIYOSEZE GATOLIKA YA GIKONGORO YUNGUTSE PARUWASI NSHYA YA KIBUMBWE

Kuri uyu wa 02 Nzeri 2023, habereye umuhango wo gutaha gutaha Paruwasi Nshya ya Kibumbwe yubatse mu Murenge wa Kibumbwe.

Umuhango wo gutaha iyi Paruwasi ya Kibumbwe yiswe Sainte Thérèse w’ Umwana Yezu wayobowe na Nyiricubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro Célestin HAKIZIMANA.

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage mu Karere ka Nyamagabe Madame Agnès UWAMARIYA wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yizeje ubufatanye muri byose iyi Paruwasi ya Kibumbwe na Diyoseze ya Gikongoro muri rusange.

Uyu muhango wo gutaha Paruwasi ya Kibumbwe wanitabiriwe kandi n’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Imirenge ya Kaduha, Cyanika na Gasaka.

Iyi Paruwasi ya Nshya ya Kibumbwe yiswe Sainte Thérèse w’ Umwana Yezu yahise inahabwa Abapadiri 2 bagiye gukomeza gukorana n’ Abakirisitu mu gutuma ikura mu buryo bwose.