«DUKENEYE KUMENYA URUHARE RW’ABAFATANYABIKORWA MU KURWANYA IBIBAZO BIBANGAMIRA IMIBEREHO Y’ABATURAGE» UMUYOBOZI W’AKARERE.

«Dukeneye kumenya uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kurwanya ibibazo bibangamira imibereho y’abaturage», Ubwo ni ubutumwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana Uwamahoro Bonaventure yagejeje ku bantu bitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera mu Karere ka Nyamagabe yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa WaterAid.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’inzego zinyuranye zaba iza Leta ndetse n’azabikorera akaba agamije kurebera hamwe uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guhangana n’ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage (HSI).
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana Uwamahoro Bonaventure atangiza ku mugaragaro uya mahugurwa yagaragaje ko akarere kazi neza ibibazo imimerere n’imiterere y’ibibazo bibangamira imibereh myiza y’abaturage bihari ndetse banazi abantu bafite ibyo bibazo bityo icyo biteze muri aya mahugurwa ari ukumenya uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyo bibazo hamwe no gufatira hamwe umyanzuro ku mikoranire myiza n’abafatanyabikorwa n’akarere ngo harandurwe ibyo bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Mu magambo ye yagize ati «ibibazo dufite mu isuku n'isukura turabizi neza kd n'ababifite nabo barazwi ahubwo igikenewe ari ukumenya uruhare rw'ubafatanyabikorwa mu gukemura ibyo babazo hagamijwe ko bicika burundu.»
Umuyobozi w’akarere kandi yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko badakwiye gukoresha amafaranga y’umurengera mu gutegura mu bikorwa bitagira ingaruka nziza ku muturage ako kanya ahubwo bakwiye kuyakoresha mu gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’umuturage kugirango nabo bashobore kugera ku mibereho myiza yifuzwa.
Mu magambo ye yagize ati «amahugurwa ni meza ark amafaranga n'ibindi bikorwa by'abafatanyabikorwa bitagera ku muturage ntacyo byaba bimaze kuko abafatanyabikorwa babereyeho kwihutisha imibereho myiza y'umuturage bityo twese tugatera imbere.»
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera mu karere ka Nyamagabe yateguwe na wateraid hamwe n’abandi bafatanyabikorwa agamije kurebera hamwe uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guhangana n’ibibazo bibangamira I,ibereho y’abaturahe by’umwihariko ibibazo bifitabnye isano n’umwanda akaba yahuje inzego zitandukanye zikorera muri kano karere akaba yitezweho kurangira hafatiwemo ingamba zaakoreshwa mu guhangana nibyo bibazo.