GAHUNDA YA "MBIKORE NANJYE= BIROROSHYE" YATANGIJWE KU RWEGO RW’AKARERE

Kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yayoboye inama yatangirijwemo ku rwego rw'Akarere gahunda ya "MBIKORE NANJYE= BIROROSHYE".

"MBIKORE NANJYE= BIROROSHYE", ni agashya kahanzwe n'Umurenge wa Musebeya, aho buri muturage uwutuye agenda yizigamira igiceri cy'ijana bikazamufasha kwitangira umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (MUSA) bitamugoye.

Umuyobozi w’Akarere Wungirje Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'ab'Utugari gukoresha ubu buryo bwa "MBIKORE NANJYE= BIROROSHYE" aho bayobora kuko buzabafasha kwesa umuhigo w'ubwisungane mu kwivuza (MUSA) bitabagoye.

Yaragize ati: “Abayobozi mwese baba ab’Utugari n’ab’Imirenge, murasabwa kwinjiza aka gashya aho muyobora kuko kazabafasha kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza bitabagoye.

Amafaranga akusanywa "MBIKORE NANJYE= BIROROSHYE", abikwa kuri SACCO noneho igihe cyo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza cyagera, buri muturage agatangirwa uwe.

Iyo aya mafaranga asagutse asubizwa nyirayo.