Gasaka: Hatangijwe umwaka wa mutuelle 2023-2024

Ku wa 23 Werurwe 2023, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe ku mugaragaro umwaka w’ubwisungane mu kwivuza maze hahembwa Akagari n’Imidugudu byitwaye neza mu kwesa umuhigo wa mutuelle ku kigero cy’ijana ariyo ya mbere.

Ni umuhango wabereye ku Murenge wa Gasaka uyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes ari hamwe n’abo mu nzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Muri uyu muhango hahembwe Akagari ka Ngiryi kuko ariko kabashije kuba aka mbere mu kwesa ku kigero cya 100% umuhigo wa mutuelle ndetse n’utundi tugari tw’uyu Murenge twahembwe kuko twose twabashije kwesa uyu muhigo kandi hakiri kare.

Abakuru b’imidugudu igize uyu Murenge bashimiwe, babiri muribo bahawe amagare naho abandi bahabwa ibikoresho bizajya bibafasha mu kazi ka buri munsi birimo itoroshi na bote.

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yavuze ko Akarere gashimira abagira uruhare bose kugira ngo umuturage abashe kwishyura ubwisungane mu kwivuza abeho afite ubuzima bwiza.

Yagize ati “Mwese muri aha ngaha, bafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye, ibyiciro by’abayobozi bari aha ngaha, mu by’ukuri ni mwebwe muyoboye uru rugamba. Ni mwebwe umunsi ku munsi mureba uko byagenze, mubyuka igicuku muhwitura umuturage, mumufasha gutekereza, mumufasha kwiha umurongo wo kugenda yishyura buhoro buhoro turabashimiye cyane nk’ubuyobozi bw’Akarere”.

Yavuze ko ibi bikorwa bihesha Akarere ishema ku ruhando rw’urwego rw’Igihugu cyane ko Akarere ka Nyamagabe gahagaze neza mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza ariko kandi abaturage bakaba bameze neza ndetse n’igihe bagira ikibazo cy’uburwayi bakaba babasha kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yashimye abafatanyabikorwa ndetse n’abayobozi ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kwishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Kugeza uyu munsi, ku rwego rw’Akarere abaturage bamaze kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza ku kigero kiri hejuru ya 96%.