GASAKA- UBUYOBOZI BW’AKARERE BWASANGIYE N’ABANA IMINSI MIKURU MBERE YO GUSUBIRA KU ISHURI
Ku wa 07 Mutarama 2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gasaka mu birori byo gusangira no kwifuriza iminsi mikuru, abana bagera ku 120 mbere y’uko basubira ku Ishuri. Muri iki gikorwa, abana bagaragaje impano bafite zitandukanye zirimo izo kubyina, kuvuga imivugo n’ izindi. Ibi birori byaranzwe kandi no guhana impano hagati y’abana ndetse n’ubusabane.
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madame Agnès UWAMARIYA yasabye abana gukundana, kugira isuku, kurangwa n’ikinyabupfura no gukunda Ishuri.” Yabibukije kandi ko bose bafite Umubyeyi ubakunda cyane, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Yaragize ati:” Akora ibishoboka byose akabitaho uko bwije n’uko bukeye kugira ngo muzabe ab’ingirakamaro”. Ibi birori byitabiriwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka Bwana FURAHA Guillaume, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge, Umuhuza bikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere, abahagarariye Inzego z’Umutekano n’abandi.