GASAKA- UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABATURAGE KWIRINDA AMACAKUBIRI NO KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Kuri uyu wa 29 Mata 2025, ubwo Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP SANO NKERAMUGABA yari ayoboye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Ngiryi, mu Murenge wa Gasaka, yasabye abaturage b’aka Kagari kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Mukwiriye kwirinda amacakubiri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Mwibuke ko ingengabiterezo ya Jenoside ari icyaha kitungwa. Mwirinde kandi guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yabasabye kandi gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere.

Muri iyi Nteko y’Abaturage, Meya NIYOMWUNGERI afatanyije n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Gasaka yakiriye anakemura ibibazo by'abaturage.