GUHINDURA CYANGWA GUHINDURIRWA AHO GUKORERA NI IBISANZWE ARIKO INTEGO IHORA ARI UGUHINDURA UBUZIMABW’UMUTURAGE BUKABA BWIZA KURUSHAHO- MEYA NIYOMWUNGERI
Kuri uyu wa 08 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yayoboye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Bwana NDAYAMBAJE Aimé Joël wari Umuyobozi Mukuru w'Imirimo Rusange mu Karere wimuriwe ku mwanya nk'uyu mu Karere ka Kirehe na Madame MUYISHIMIRE Marie Scholastique umusimbuye.
Meya NIYOMWUNGERI yavuze ko guhindura cyangwa guhindurirwa aho gukorera ari ibisanzwe, ariko intego yo ihora ari imwe ari yo “guhindura ubuzima bw'umuturage bukaba bwiza kurushaho”.
Yashimiye cyane Bwana NDAYAMBAJE ku kazi keza yakoze mu Karere ka Nyamagabe ko gucunga neza umutungo wa Leta.
Yasabye Madame MUYISHIMIRE umusimbuye gukomerezaho, amwizeza ko ubuyobozi n'abakozi b'Akarere bazamuba hafi.
Bwana NDAYAMBAJE Aimé Joël yari amaze imyaka isaga 3 ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Karere ka Nyamagabe, akaba yimuriwe mu Karere ka Kirehe ko mu Ntara y’Uburasirazuba.
Madame MUYISHIMIRE umusimbuye nawe yari amaze imyaka 8 kuri uyu mwanya mu Karere ka Gicumbi ko mu Ntara y’Amajyaruguru.