GUTANGIZA UKWEZI KWAHARIWE GUKEMURA IBIBAZO BY’ ABATURAGE MU KARERE KA NYAMAGABE

Atangiza uku Kwezi, Umuyobozi w’ Akarere yavuze ko ibibazo biherwaho ari ibyashyikirijwe Umukuru w’ Igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME ubwo aheruka gusura Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Kanama 2022, hagakurikiraho ibyashyikirijwe Umuvunyi Mukuru mu Ukuboza n’ ibyashyikirijwe Abadepite mu Ugushyingo 2022 ndetse n’ ibisanzwe ariko bitarabonerwa ibisubizo.

Muri uyu murenge wa Gasaka, nyuma y’ uko Inzego zinyuranye zibisuzumye zasanze ibibazo byose byashyikirijwe Umukuru w’ Igihugu byarahawe Umurongo.

Na byinshi mu bibazo byashyikirijwe izindi nzego na byo byarakemutse. Ibitarakemuka byashyikirijwe itsinda ribishinzwe muri ubu bukangurambaga ku buryo byahawe umurongo wo kuba mu minsi 15 na byo byahawe umurongo.

Uku kwezi kwahariwe gukemura ibibazo by’ Abaturage mu karere ka Nyamagabe, kwanatangirijwe mu mirenge ya Mbazi n’ uwa Cyanika n’ Abayobozi b’ Akarere Bungirije.

Ku wa 20 Nyakanga ubu bukangurambaga bwahariwe gukemura ibibazo by’ Abaturage mu karere ka Nyamagabe, burakomereza no mu yindi Mirenge.

Imitangire ya Serivisi ni imwe mu mirongo migari ya Gahunda ya Leta y’ Iterambere (NST1), aho abaturage bagomba kwishimira imitangire ya serivisi ku gipimo cyo hejuru ya 90%.

Ni muri urwo rwego Intara y’ Amajyepfo yateguye ubukangurambaga bw’ iminsi mirongo ine(40) yo gukemura ibibazo by’ abaturage byakiriwe n’ inzego zitandukanye, hakanakirwa ibibazo bishya abaturage bafite. Ubu bukangurambaga bukaba bwatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga bukazageza taliki ya 30/08/2023.

Bimwe mu bizibandwaho muri ubu bukangurambaga birimo kurangiza imanza zisanzwe kandi zigashyirwa muri Sisiteme n’ iza Gacaca aho zisigaye, gukurikirana ibibazo bitarakemuka mu bibazo byakiriwe mu ihema Ubwo Umukuru w’ Igihugu yasuraga Intara y’ Amajyepfo, gukemura ibibazo bimaze igihe mu Karere biba byaratanzwe n’ abaturage ariko bikaba bitarakemuka, kwakira no gukemura ibibazo byose bizagaragazwa n’ abaturage mu gihe cy’ ubu bukangurambaga n’ ibindi.

Uretse kuba Abaturage b’ Akarere ka Nyamagabe bazajya babariza ibibazo byabo aho Abayobozi babasanze, banashyiriweho uburyo bwo kubaza ibibazo bifashishije imbuga nkoranyambaga z’ Akarere ndetse n’ umurongo wa Telephone utishyurwa.