GUVERINERI ALICE KAYITESI YASOJE IMURIKAGURISHA RY’ INTARA RYABERAGA MU KARERE KA HUYE ASHIMA UBWITABIRE BWARI HEJURU

Kuri uyu wa 28 Kanama 2023, Nyakubahwa Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Madame Alice KAYITESI yasoje Imurikagurisha ry’ Intara y’ Amajyepfo ryaberaga mu Karere ka Huye, ashimira abaryitabiriye bose.
Kuva ku wa 16 kugeza ku wa 28, mu Mujyi wa Huye haberaga Imurikagurisha ry’ Intara y’ Amajyepfo.

Ubwo yarisozaga, Nyakubahwa Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Madame Alice KAYITESI yashimiye abaryitabiriye bose, anavuga ko ryagenze neza kuruta uko babikekaga.

Yagize ati: “Turashimira abitabiriye iri Murikagurisha bose kandi ryagenze neza kurusha uko twabikekaga. Ari abo twakekaga ko bazaryitabira(Abamurika ibyo bakora) bariyongereye, abarisuye na bo babaye benshi. Ibi biratugaragariza ko iry’ umwaka utaha rizagenda neza kurusha iry’ uyu mwaka.”

Umwe mu bitabiriye iri Murikagurisha yavuze ko iminsi bagenewe ari mike bityo yakongerwa ndetse ngo n’ inshuro riba zikongerwa.

Ku ruhande rw’ Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyamagabe, umuhango wo gusoza iri Murikagurisha witabiriwe na Bwana Thadee HABIMANA, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu.

Uretse kuba Akarere ka Nyamagabe karitabiriye iri Murikagurisha nk’ urwego rwa Leta na bamwe mu Bikorera bo muri aka Karere barimo Koperative UNICOOPAGI, ALLIANCE & DREAM WORK LTD, MUSHUBI TEA COMPANY n’ abandi.

Iri Murikagurisha ribaye ku Nshuro ya 10 mu Ntara y’ Amajyepfo ryitabiriwe n’ abamurika ibyo bakora basaga 130 barimo Abanyamahanga 11, risurwa n’ ababarirwa mu bihumbi 34.