Guverineri Gasana yasabye abaturage ba Nyamagabe kubyaza umusaruro amahirwe Akarere gafite
Ibi uyu muyobozi yabisabye abaturage mu gihe Akarere ka Nyamagabe gakomeje kongera ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere rusange, cyane cyane kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, amasoko, gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, kuvugurura udu centre tw’ubucuruzi n’ibindi.
Aganira n’abaturage, Guverineri Gasana yabwiye abaturage ko bagomba kugira umuvuduko mu iterambere, Akarere kagaharanira kubaka inzego z’ubuyobozi zitanga serivisi nziza ku baturage, kugira umutekano usesuye ku bantu n’ibyabo, guca akarengane no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Yavuze ko muri Nyamagabe hari amahirwe y’iterambere abaturage bagomba kubyaza umusaruro.
Yagize ati ‘’Amahirwe ahari n’uko ahantu hateye nk’aha ngaha ba mukerarugendo barahakunda, niyo mpamvu inyubako za Montana Motel mu gihe kitarenze amezi atatu zizasenywa hagatangira kubakwa hotel imeze neza cyane kugira ngo abantu babone aho bacumbika kandi benshi’’.
‘’Kubera iryo terambere, babandi bahinga ubutunguru, tungurusumu, inyanya, amashu, karoti, amateke, imyumbati, avoka, imyembe na macadamia bazaba babonye isoko’’.
Guverineri Gasana kandi yakanguriye abaturage gukomeza kugira isuku bagira umuco wo gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda indwara ya Coronavirus ihangayikishije Isi n’ubwo itari yagera mu Rwanda, avuga ko Atari ukwirinda iyi ndwara gusa, ahubwo ari ukwirinda n’izindi ziterwa n’isuku nke.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yagarutse kubyo abaturage bagomba kwitaho mu gihe u Rwanda ruri mu ntego z’icyerekezo 2050.
Yavuze ko mubyo icyerekezo 2020 u Rwanda rwari rwarihaye cyagezeho ari uko ubu hari ubuyobozi buhamye kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mudugudu, ubu hakaba hakurikiyeho kubaka inzego zizabasha kugeza igihugu ku cyerekezo 2050.
Yagize ati ‘’Mu cyerekezo 2050 harifuzwa umunyarwanda uzajya urama imyaka 89, kugirango ibyo tuzabigereho buri wese agomba kugira iki cyerekezo icye kikava ku rwego rw’igihugu, umuturage akakigira icye akakigeza mu rugo’’.
Muri izi nteko z'abaturage kandi abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo maze abayobozi bafatanyije barabikemura, ibyo batakemuriyeho babiha umurongo bigomba gukemurwamo.