Guverineri KAYITESI yasabye abatuye Umurenge wa Kamegeri kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye
Ubwo yasuraga Umurenge wa Kamegeri abasanze mu nteko y’ abaturage isanzwe iba buri wa Kabiri, Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo yabwiye abaturage b’ uyu murenge ko Leta irajwe ishinga no kubegereza ibikorwaremezo birimo amazi, imihanda, amashanyarazi n’ ibindi ariko na bo hari ibyo basabwa birimo umutekano n’ ibindi.
Yaragize ati: “Ibikorwaremezo mubona nk’ imihanda, amazi, amashanyarazi n’ ibindi birareba Leta, ariko na mwe hari ibyo musabwa. Ni mwe mufite uruhare rukomeye mu mibereho myiza. Ni mwe mugomba gufata iya mbere mu kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Guverineri KAYITESI kandi afatanyije n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe bakiriye ibibazo by’ abaturage ndetse bafatanya na bo kubiha umurongo.
Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Madamu Alice KAYITESI yashimye abaturage b’ Umurenge wa Kamegeri uburyo bagira umurava mu gukora bakiteza imbere nk’ uko byanagarajwe n’ imurikagurisha rito bakoze.