Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi guhagarara neza mu nshingano
Ku wa 19/07/2022, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand n’abayobozi mu nzego z’umutekano basuye Umurenge wa Uwinkingi maze bakorana inama n’abayobozi guhera ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Murenge.
Muri iyi nama, Guverineri yibukije abayobozi ko kuba abaturage barabatoye ari igihango bagiranye nabo, yabasabye guhagarara mu nshingano neza, kugira imikoranire myiza, gukoresha amahirwe ahari bagateza abaturage imbere, kubwiza ukuri abaturage no kwirinda indonke.
Guverineri yibukije abayobozi kuba intangarugero nabo bashyira mu bikorwa ibyo bakangurira abaturage, kumenya ibibazo by’abaturage no kubikemura, ibyo badashoboye bakabigeza ku nzego zisumbuye. Yagarutse ku mutekano abasaba guhora bari maso, gukomeza amarondo, kumenya abinjira n’abasohoka mu Mudugudu no kuzuza amakayi y’abinjira.
Brigade Commander Col. Peter Mutangana yagarutse ku ishusho y’umutekano mu Gihugu hose avuga ko umeze neza, yibukije gukumira abajya kwangiza Parike ya Nyungwe ashimangira ko bakwiye gukora amarondo no kuzuza ikayi y’Umudugudu.
Muri iyi nama, abayobozi bahawe umwanya batanga ibitekerezo babaza n’ibibazo.
Abayobozi bakomereje mu nteko y’abaturage mu Kagali ka Kibyagira. Mu kiganiro yahaye abaturage, Guverineri yabasabye kurangwa n'amahoro mu ngo n'aho batuye no kubera urugero rwiza abana.
Yavuze ko igiye cyose bakwiye kwirinda amakimbirane ahubwo bagaharanira iterambere ry'ingo zabo. Nyuma Guverineri n’abayobozi b’Akarere n’Umurenge bakiriye ibitekerezo ndetse n’ibibazo by’abaturage.