GUVERINERI KAYITESI YASUYE IBIKORWA BY’ UBUHINZI BW’ IBIRAYI MU KARERE YISHIMIRA AHO BIGEZE

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, Guverineri w' Intara y' Amajyepfo Honorable Alice KAYITESI ari kumwe n' Umuyobozi w' Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI n' Umuyobozi wa Brigade ya 501 basuye ibikorwa by' ubuhinzi bw’ ibirayi mu Mirenge ya Uwinkingi na Buruhukiro.

Ibikorwa by’ ubuhinzi byasuwe ni iby’ ubutubuzi bw’ imbuto y’ ibirayi biri gukorwa n’ Abahinzi banini kandi bakaba barabiherewe ibyangombwa n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’ Ubworozi mu Rwanda RAB.

 Mu Murenge wa Uwinkingi, Honorable Alice KAYITESI, Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, Umuyobozi w’ Akarere na Colonel Sam RWASANYI, Umuyobozi wa Brigade ya 501 ibarizwamo aka Karere bari kumwe n’ Umuyobozi wa RAB, Ishami rya Nyamagabe na Nyaruguru, Jean De Dieu DUSHIMIMANA basuye Site yatuburiweho imbuto y’ ibirayi mu Kagari ka Rugogwe, mu Mudugudu wa Subukiniro na Antoinette Nizeyimana, ku butaka yatijwe na RAB.

Mu Murenge wa Buruhukiro, mu Kagari ka Kizimyamuriro, mu Mudugudu wa Kagano ho basuye Site yatuburiweho imbuto y' ibarayi na Nkurikiyimana Jean Marie Vianney, ku butaka yatijwe n' Akarere.

Zimwe mu mbogamizi aba Bahinzi bagaragaje zirimo iy’ imihanda itari nyabagendwa ndetse n’ iy’ ububiko bw’ imbuto.

Umuyobozi wa RAB, Ishami rya Nyamagabe na Nyaruguru Jean De Dieu DUSHIMIMANA yijeje aba bahinzi ko kuri iyi nshuro iki Kigo kizabatiza ububiko noneho nyuma hakaba hashakishwa ikindi gisubizo.

Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Honorable Alice KAYITESI washimye ibi bikorwa, yasabye aba bahinzi mbere na mbere kubanza kugaragaza ko iki gikorwa cyo gutubura imbuto y’ ibirayi bakigize icyabo, ibindi na byo bikazaba biza kuko ngo ntabwo Leta yashora amafaranga menshi mu bikorwaremezo aho bidakenewe.

Ubutaka Abahinzi banini batuburiyeho imbuto y’ ibirayi mu Mirenge ya Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane busaga Hegitari 100 bukaba bwabarurwaga mu butahingwaga.

Byitezwe ko iyi mbuto nimara kuboneka, Nyamagabe izaba ikigega cy’ Igihugu cyose mu bijyanye n’ imbuto y’ ibirayi ndetse n’ umusaruro wa byo muri rusange.