GUVERINERI KAYITESI YASUYE UMUHANDA KADUHA- MUGANO- MUSHUBI URI GUKORWA, ASABA KO IMIRIMO YIHUTISHWA
Kuri uyu wa 29 Mutarama 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Bwana Vedaste NSHIMIYIMANA basuye yasuye umuhanda Kaduha- Mugano- Mushubi ureshya n'ibilometero 32 uri gukorwa.
Guverineri yasabye rwiyemezamirimo uri gukora uyu muhanda kongera ibikoresho n’abakozi kugira ngo kuwukora byihute.
Biteganyijwe ko igice cya mbere cy'uyu muhanda kireshya n'ibilometero 9 kiva mu Murenge wa Kaduha cyerekeza ku biro by’Umurenge wa Mugano cyatangiye gukorwa ku wa 18 Ukuboza 2025 kizuzura mu mezi 18, nyuma hagakurikiraho gukora icyerekeza mu Murenge wa Mushubi.
Umuhanda Kaduha- Mugano- Mushubi witezweho korohereza ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abaturage b’Imirenge ya Kaduha, Mugano na Mushubi.
Uzafasha kandi ababrwayi by’umwihariko abo mu Murenge wa Mugano bivuriza ku Bitaro by’Akarere bya Kaduha.