Guverineri Kayitesi yasuye Umurenge wa Mugano

Kuri uyu wa 12/07/2022, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere n’abahagarariye inzego z’umutekano basuye Umurenge wa Mugano maze bakorana inama n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge.

Muri iyi nama baganiriye ku nshingano z’abayobozi, guha serivisi nziza abaturage, kubakemurira ibibazo no kubafasha kugera ku iterambere.

Bakomereje mu nteko y’abaturage mu Kagali ka Sovu aho baganiriye n’abaturage kuri gahunda zitandukanye za Leta.

Muri iyi nama Guverineri yasabye abaturage guharanira iterambere no guha icyerekezo imiryango yabo, kwirinda amakimbirane mu ngo, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo (kugira ubwiherero, kwirinda kurarana n’amatungo,….) no kwita ku muco w’isuku.

Yibukije abaturage kugira uruhare rwabo mu kurwanya isuri baca imirwanyasuri mu mirima yabo no ku misozi kugira ngo birinde amazi ateza ibiza. Guverineri yibukije ko icyorezo cya COVID19 kigihari asaba abaturage gukomeza kukirinda ndetse bakanikingiza byuzuye.

Muri iyi nama abayobozi bakiriye ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage maze bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’inzego z’umutekano zitabiriye ibibazo birakemurwa, ibitakemukiyeho byahawe umurongo.