Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi kutarangazwa n’ibyagezweho
Ibi Guverineri yabivuze ubwo yakoranaga inama n’abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu gushyika ku ku Murenge bo mu Murenge wa Kaduha. Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’abahagarariye amadini, inzego z’abagore n’urubyiruko, abikorera n’abafatanyabikorwa b’Umurenge.
Muri iyi nama Guverineri yari aherekejwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’abagize inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere ka Nyamagabe.
Aganira n’aba bayobozi, Guverineri yagaragarijwe ko hari ibyo Kaduha imaze kugeraho, ariko agezwaho ibibazo bigikeneye ubuvugizi nk’ikibazo cy’imihanda ibahuza n’indi Mirenge, ubuhinzi butaratera imbere, imiyoboro y’amazi itabasha gutanga ingano ikenewe n’ibindi.
Guverineri yashimye ibyagezweho maze asaba aba bayobozi ko batarangazwa nabyo ahubwo bagomba kurangamira ibiri imbere.
Yagize ati “Hari ibintu byinshi cyane biba byaragezweho, ariko umurongo Leta yacu iduha iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Republika ni uko tutarangazwa n’ibyo twagezeho ahubwo ahubwo tugahanga amaso ibitaragerwaho. Ibyo twabashimira ni byinshi ariko reka turebe ibitaragenda, nitureba ibitaragenda biraduha icyerekezo cy’aho twifuza kujya.”
Muri iyi nama yasabye ko Kaduha nayo yateza imbere ubuhinzi bafatiye urugero ku Murenge wa Buruhukiro kuko wo ufite bigaragara ko ufite amaterasi ariho ubuhinzi buteye imbere.
Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi kurangwa n’imiyoborere myiza ikemura ibibazo by’abaturage kandi bagaharanira guca akarengane no kwirinda ruswa.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj. General Emmy Ruvusha yasabye abayobozi ubufatanye mu kubungabunga umutekano, bakirinda kwirara kuko nta mwanzi muto ubaho. Yavuze ko bagomba kuba abayobozi igihe cyose, ntibabe abayobozi ku manywa gusa. Yabibukije ko umutekano ari ishingiro ry’imibereho myiza mu gihugu.
Muri ibi biganiro, abayobozi bahawe umwanya nabo batanga ibitekerezo babaza n’ibibazo nabyo bihabwa umurongo byakemurwamo.