GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO ARI KUMWE N’ABAGIZE INAMA Y’UMUTEKANO ITAGUYE Y’INTARA N’IY’AKARERE BASUYE IMIRENGE IKORA KURI PARIKI YA NYUNGWE
Ku wa 04 no ku wa 05 Mutarama 2024, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Alice KAYITESI ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara n'iy'Akarere, yagiranye ibiganiro n'ibyiciro bitandukanye by'Abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge bo mu Mirenge ikora kuri Pariki ya Nyungwe. Bimaze kumenyerwa ko buri uko umwaka utangiye, abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara n'iy'Akarere bagirana ibiganiro n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye kuva ku Mudugudu kugeza ku Murenge bo mu Mirenge ikora kuri Pariki ya Nyungwe byibanda ku mutekano.
By’umwihariko muri uyu mwaka wa 2024, Abayobozi batandukanye ibiganiro batanze byibanze ku kwihaza mu biribwa bahinga imirima yose kuko umutekano wa mbere ushingiye ku rugo rwihagije mu biribwa. Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Major General Vincent Gatama, yaragize ati: “Umutekano w'Abanyarwanda ucunzwe neza ariko namwe mugomba kugira uruhare mu kuwicungira, ahanini mutanga amakuru y’uwo ari we wese washaka kuwuhungabanya. Ikindi kandi murusheho kwegera umuturage, mumushishikariza gukora kugira ngo yiteze imbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Alice KAYITESI yasabye aba Bayobozi kurangwa n'indangagaciro, baha serivisi abaturage nta kimenyane cyangwa ruswa. Yabasabye kandi gufasha abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, ubuharike n'ubushoreke ndetse n'urugomo kuko biri mu biteza umutekano muke.