GUVERINERI YAYOBOYE INTEKO Y’ABATURAGE MU MURENGE WA NKOMANE
Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2025, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI hamwe n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara n’iy’Akarere, yayoboye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Mutengeri, mu Murenge wa Nkomane.
Guverineri KAYITESI yasabye abaturage gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere, kwirinda amakimbirane mu miryango, kwirinda ubuharike, kugira isuku, gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (MUSA), kujyana abana ku ishuri no kwirinda kwangiza Pariki ya Nyungwe.
Muri iyi Nteko y’Abaturage, hakiriwe ibibazo, bimwe bihabwa umurongo, ibindi na byo kibaba biri gukurikiranwa.
Meya NIYOMWUNGERI yijeje abaturage ba Nkomane bagera ku 150 bagaragaje ibibazo byabo ko mu gihe kitarenze amezi abiri byose bizaba byahawe umurongo.