Hakozwe ihererekanyabubasha hagati y'abayobozi b'Akarere bashya n'abacyuye igihe
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, abagize Komite Nyobozi icyuye igihe, abagize Inama Njyanama icyuye igihe, abayobozi batandukanye, abayobozi b'inzego z'umutekano n'abakozi b'Akarere.
Muri uyu muhango, Umuyobozi w'Akarere ucyuye igihe, Uwamahoro Bonaventure yagaragarije abayobozi bashya ishusho y'Akarere muri rusange n'ibikwiye kwitabwaho muri iyi manda y'imyaka itanu batorewe.
Umuyobozi w'Akarere Niyomwungeri Hildebrand yijeje kuzasigasira ibyagezweho kandi avuga ko ubuyobozi bushya bw'Akarere bwambariye urugamba rw'iterambere.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yashimye umuhate n'ubwitange byaranze Komite Nyobozi n'Inama Njyanama icyuye igihe maze asaba abayobozi bashya by'umwihariko gushyira imbaraga mu guteza imbere igice giherereye mu muhora wa Kaduha-Gitwe
Mu ijambo rya Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango wari umushyitsi mukuru yavuze ko iyi ari intambwe itazibagirana mu mateka y'imitegekere y'inzego z'ibanze, yibutsa ko aba bayobozi batowe mu gihe Igihugu kiri muri manda y'Ubudasa maze agaruka kuri gahunda ziteganyijwe kuba zagezweho haba mu miyoborere myiza n'imibereho myiza.
Yibukije ko mu ntego ziri muri NST1 kugira ngo zigerweho bisaba gukoresha imbaraga, ubufatanye no gukorera hamwe, kujya no kugisha inama ndetse no kwitanga.
Yasabye kwirinda amakimbirane, kuzirikana ko umuturage agomba kuba ku isonga mu bimukorerwa maze agatera imbere mu mibereho myiza, ubukungu ndetse no guhinduka mu myumvire.
Yibukije kwirinda imico idahesha agaciro abayobozi, abibutsa ko ari imboni abaturage bireberamo, gukora ibishoboka byose imvugo yabo ikaba ingiro, aho bidashobotse bakajya inama n'abaturage ku cyakorwa.
Minisitiri yibukije abayobozi gukorana neza n'abafatanyabikorwa, amadini n'imiryango itari iya Leta kuko ari ingenzi mu iterambere iyo bakoranye neza.