HARI INGAMBA ZIZAFASHA AKARERE KA NYAMAGABE KWIHUTA MU ITERAMBERE RY’UBUHINZI N’UBWOROZI.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Umuyobozi w’Akarere n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Nyamagabe ku wa 22 Mutarama 2020.

Iyi nama yateraniye muri Hoteri ya Golden Monkey iherereye mu Mujyi w’Akarere ka Nyamagabe yahurije hamwe Ubuyobozi bw’Akarere, Abagize akanama ngishwanama mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe abafite ubuhinzi mu nshingano zabo hamwe n’abahatanayabikorwa bafitanye isano n’ubuhinzi n’ubworozi.

Atangiza mu mugaragaro iyi nama yagaragaje ko muri aka karere hari amahirwe anyuranye ashingiye ku buhinzi n'ubworozi akwiye kubyazwa umusaruro uko bikwiye kandi hakaba ubufatanye kuko kugira ngo urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rutere imbere bisaba guhuza imbaraga.

Nyuma yaho abayobozi b’Imirenge bagaragarije amahirwe aboneka mu Mirenge bayobora ndetse n’imbogamizi urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rugihura nazo

Francois KANIMBA wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda akaba ndetse n’umwe mu bagize akanama ngishwanama ku iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe nawe yishimiye ko mu Karere ka Nyamagabe hari amahirwe anyuranye y’ubukungu bukomoka ku buhinzi n’ubworozi ngo dore ko ari hamwe mu hantu hagaragara ibihingwa ngengabukungu kurusha ahandi hose. Aha twavuga icyayi, kawa, macadamia, tungurusumu, imbuto n'imboga, ibitunguru hamwe n'igihingwa kiboneka hakeya mu Rwanda aricyo cy'ingano.

Bwana Francois Kanimba yavuze ko ibyo bikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga nyinshi maze bigatangira kubyarira umusaruro ufatika umuhinzi aho yatanze urugero ko guhinga tungurusumu byonyine ari amahirwe abahinzi b’Akarere ka Nyamagabe bafite kandi bakoresha akabatunga akanabateza imbere ngo kuko iki gihingwa gifite isoko rigari mu mahanga ugereranije n’ibindi bihingwa.


INGABIRE Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Ishami ry’u Rwanda akaba nawe ari umwe mu bagize uru rwego ngishwanama  ku iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe yishimiye amahirwe aboneka mu Karere ka Nyamagabe ndetse anasaba ko ayo mahirwe yose agomba gukurikiranwa uko bikwiye kugirango abyazwe umusaruro ufatika ariwo uzafasha Akarere ka Nyamagabe kwihuta.


Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yavuze ko bagiye gushyiraho gahunda zinyuranye zigamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi harimo gushyiraho amakusanyirizo n'amaguriro y'ibikorerwa muri #Nyamagabe hagamijwe guha agaciro ibikorerwa iwacu.

Yongeraho ko bagiye  kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi maze bigakorwa mu buryo butanga umusaruro utubutse ugereranije n’umusaruro umuhinzi abona uyu munsi.

Nyuma y’Inama abayobozi hamwe n’abitabiriye iyi nama bagaragarijwe imwe mu myaka year mu Karere ka Nyamagabe irimo ibirayi, umuceri, imbuto n’imboga, icyayi, kawa, igitoki ndetse n’ibindi bikaba biteganijwe ko iyi nama izajya ihora iba irebera hamwe aho ubuhinzi n’ubworozi bugeze butera imbere mu Karere ka Nyamagabe.